Korali Iriba,
ni itsinda ry’abaririmbyi rikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya pentekote mu Rwanda (ADEPR) mu ntara y’amajyepfo muri paruwasi ya Taba. Yatangiye kuya 15 gashyantare mu mwaka w’1995, icyo gihe yari igizwe n’abaririmbyi bari 18 muri paruwasi yahoze ari iya butare-ville. Kugeza muri uyu mwaka wa 2013 imaze kugira imizingo itatu y’amajwi( zitwa:komera ukomeze n’abandi:2005, Irakubaha:2008, Nzabana nawe:2013) numwe w’amashusho(Irakubaha:2009). Korali Iriba yamenyekanye cyane ku ndirimbo Witinya benshi bita Yakobo,ubusanzwe ifite intego yo gusakaza ubwami bw’Imana binyuriye mu ndirimbo ariko kandi no mubikorwa byo gufasha abababaye nk’imfubyi, abapfakazi, imfungwa n’abandi.